Numbers 19:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu udahumanye afate umushandiko wa hisopo, awukoze muri ayo mazi yo mu rwabya, ayamishe ku ihema ryapfiriyemo umuntu, no ku bintu birimo no ku bantu bari baririmo, cyangwa ayamishe ku wakoze ku magufwa y'umuntu, cyangwa ku ntumbi cyangwa ku mva.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuntu usukuye azafata ishami ry’igiti cya hisopo, arikoze muri ya mazi, maze aminjagire ihema n’ibikoresho byose, hamwe n’abantu bazaba baririmo. Azaminjagira kandi na wa wundi uzaba yarakoze uwishwe n’inkota, intumbi cyangwa amagufa y’umuntu, cyangwa imva.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu udahumanye yende agati ka ezobu, akinike muri ayo mazi, ayamishe kuri rya hema no ku bintu byose no ku bantu bari baririmo, no ku uwakoze ku igufwa cyangwa ku uwishwe, cyangwa ku ntumbi yindi cyangwa ku gituro.