Numbers 19:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutambyi afate ishami ry'isederi, n'umushandiko w'utwatsi twitwa hisopo n'urudodo rutukura, abijugunye mu muriro hamwe na ya nka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuherezabitambo azafata inkwi z’ibiti bya sederi na hisopo hamwe n’agatambaro k’umuhemba, abirohe muri wa muriro inka izaba ikongokeramo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umutambyi yende ingiga y'umwerezi n'agati kitwa ezobu n'agatambaro k'umuhemba, abijugunye hagati mu muriro wosa iyo nka.