Numbers 19:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu udahumanye ajye ayora ivu ry'iyo nka, arishyire ahantu hadahumanye inyuma y'inkambi, maze amesa imyambaro ye, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Abisiraheli bajye bafata kuri iryo vu, barivange n'amazi kugira ngo bahumanure abahumanyijwe n'intumbi. Ni nk'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Iri tegeko rizagenga Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri bo uko ibihe bihaye ibindi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hazaze umuntu utahumanijwe, abe ari we uyora ivu rya ya nka, arirunde hanze y’ingando, ahantu hasukuye. Iryo vu rizabikwa, ikoraniro ry’Abayisraheli rijye ririkoresha igihe bategura amazi y’icyuhagiro. Uwo muhango uhwanye n’igitambo cy’impongano y’icyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu udahumanye ayore ivu ry'iyo nka, aribike inyuma y'aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry'Abisirayeli, ngo bajye barivanga n'amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.