Numbers 2:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Abalevi batwaye Ihema ry'ibonaniro bazabe bari hagati y'ibyiciro by'ingabo by'imbere n'iby'inyuma, buri cyiciro gikurikiye ibendera ryacyo. Abantu bose bajye baguma mu myanya yabo igihe bagenda n'igihe bashinga amahema.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma hazagenda ihema ry’ibonaniro rikurikirwe n’inteko y’Abalevi izaba iri hagati y’izindi nteko. Muzagende mukurikije uko muri mu ngando, buri wese mu mwanya we, inteko imwe inyuma y’indi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Maze ihema ry'ibonaniro rijye rihagurukana n'icyiciro cy'Abalewi kigenda hagati y'ibindi byiciro. Uko babambye amahema abe ari ko bahaguruka, umuntu wese muri gahunda ye, bahereranye n'amabendera y'ababo.