Numbers 20:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twatakiye Uhoraho aratwumva, atwoherereza umumarayika kugira ngo adukure mu Misiri. None dore turi mu mujyi w'i Kadeshi uri ku mupaka w'igihugu cyawe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Twatakiye Uhoraho yumva induru yacu, nuko atwoherereza umumalayika wo kudukura mu Misiri. None ubu rero tugeze i Kadeshi, umugi uri ku mupaka w’igihugu cyawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dutakiye Uwiteka yumva ijwi ryacu, atuma marayika adukura mu Egiputa. Dore none turi i Kadeshi, umudugudu wo ku rugabano rwawe.