Numbers 20:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n'amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w'Abami nta guteshuka iburyo cyangwa ibumoso, kugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Turagusaba ngo uduhe inzira mu gihugu cyawe! Nta bwo tuzakunyurira mu mirima no mu mizabibu, cyangwa ngo tunywe amazi mu mariba yawe. Tuzaboneza umuhanda mugari twoye gutandukira na gato ngo tujye iburyo cyangwa ibumoso, kugeza ubwo tuzamara kwambuka igihugu cyawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzagira umurima cyangwa uruzabibu tunyuramo, kandi ntituzanywa amazi yo mu mariba yawe, ahubwo tuzaca mu nzira y'umwami, twe gutambikira iburyo cyangwa ibumoso, tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”