Numbers 20:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli barabasubiza bati: “Tuzanyura mu muhanda mukuru, kandi amazi tuzanywa twe n'amatungo yacu, tuzayishyura. Nta kindi dusaba uretse kunyura mu gihugu cyanyu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli baramubwira bati «Tuzikurikirira umuhanda; kandi nitunywa ku mazi yawe, jyewe cyangwa amatungo yanjye, nzakuriha ikiguzi cyayo. Ndagusaba gusa ko utureka tukitambukira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli baramubwira bati “Tuzaca mu nzira nini, kandi twebwe n'amatungo yacu nitunywa amazi yawe, tuzakwishyura icyo uzacira. Reka tuhace n'amaguru gusa, nta kindi tuzakora.”