Numbers 21:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n'amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w'Abami kugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Duhe inzira mu gihugu cyawe. Igihe tuzaba tugeze iwawe, tuzaboneza umuhanda mugari, twoye gutandukira ngo tukugire mu mirima cyangwa mu mizabibu. Nta n’ubwo tuzanywa amazi yo mu mariba yawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira y'umwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.”