Numbers 21:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu basanga Musa baramubwira bati: “Twaracumuye ubwo twitotomberaga Uhoraho, ndetse nawe tukakwitotombera, dusabire Uhoraho adukize izi nzoka.” Musa arabasabira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe twakugayaga wowe n’Uhoraho. None twingingire Uhoraho adukize ziriya nzoka!» Musa asabira imbabazi umuryango
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira.