Numbers 21:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa acura inzoka mu muringa ayimanika ku giti, nuko umuntu inzoka iriye yareba iyo nzoka y'umuringa agakira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Musa acurisha inzoka y’umuringa, ayimanika ku giti. Iyo rero inzoka yaryaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy'ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y'umuringa, agakira.