Numbers 22:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iryo joro Imana ibwira Balāmu iti: “Ubwo abo bantu baje kuguhamagara muzajyane, ariko uzakore icyo nzakubwira gusa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nijoro, Imana isanga Balamu iramubwira iti «Niba bariya bantu baje kuguhuruza, haguruka mujyane. Ariko uzakora icyo nzakubwira cyonyine.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.”