Numbers 22:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Indogobe ibonye umumarayika w'Uhoraho ahagaze mu nzira afashe inkota mu ntoki, irakebereza inyura mu gisambu. Balāmu arayikubita kugira ngo isubire mu nzira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Indogobe ibonye Umumalayika w’Uhoraho yabambiye inzira, afite inkota irabagirana, iraberereka ijya kwicira mu mirima. Balamu na we akubita ya ndogobe kugira ngo ayicyamure igaruke mu nzira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Indogobe ibona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubiza mu nzira.