Numbers 22:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko umumarayika w'Uhoraho aramubwira ati: “Jyana n'abo bantu. Icyakora uzajye uvuga gusa icyo nkubwiye.” Nuko Balāmu akomeza urugendo hamwe n'intumwa za Balaki.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Jyana na bariya bantu, ariko uzavuga ijambo nzakubwira ryonyine.» Nuko Balamu ajyana n’abanyacyubahiro ba Balaki.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Marayika w'Uwiteka abwira Balāmu ati “Jyana n'abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga.” Nuko Balāmu ajyana na ba batware ba Balaki.