Numbers 22:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
yohereza intumwa kuri Balāmu mwene Bewori, wari i Petori hafi y'uruzi rwa Efurati. Balāmu akomoka muri ako karere. Izo ntumwa zatumwe kumubwira ziti: “Dore hari abantu bavuye mu Misiri bayogoje ibihugu, ndetse bari hafi kugera iwanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yohereza intumwa mu gihugu cye kavukire ari cyo Petori yo hafi y’uruzi, maze zijya guhuruza Balamu mwene Bewori zivuga ziti «Hari abantu bavuye mu Misiri ariko rero buzuye isi yose. None bari bugufi y’igihugu cyanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy'ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.