Numbers 22:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Balāmu arababwira ati: “Nimurare hano, ejo nzabamenyesha icyo Uhoraho ari bumbwire.” Nuko abatware ba Mowabu barara iwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Balamu arababwira ati «Nimurare hano, nzabasubiza ejo, nkurikije nanjye uko Uhoraho aza kumbwira.» Bityo abanyacyubahiro b’i Mowabu barara kwa Balamu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arababwira ati “Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.” Abatware b'i Mowabu barara kwa Balāmu.