Numbers 25:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abwira Musa ati: “Koranya abatware bose b'Abisiraheli, ubamanike ku mugaragaro imbere y'Ihema ryanjye, maze ndeke kurakarira Abisiraheli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Fata abatware b’umuryango bose, ubamanike ku biti imbere y’Uhoraho, ahateganye n’izuba. Bityo umujinya Uhoraho afitiye Abayisraheli uzahosha.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abwira Mose ati “Teranya abatware b'abantu bose, umanike abakoze ibyo imbere y'Uwiteka ku zuba, kugira ngo uburakari bw'Uwiteka bwinshi buve ku Bisirayeli.”