Numbers 26:41 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayo ni yo mazu y'Ababenyamini, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngabo rero abakomokaga mu muryango wa Benyamini uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bose bari bageze ku 45,600.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo ni bo buzukuruza ba Benyamini nk'uko imiryango yabo iri. Ababazwe bo muri bo bari inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu.