Numbers 27:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kubera ko mutanyumviye ngo mwereke Abisiraheli ubuziranenge bwanjye, cya gihe banyijujutiraga babuze amazi i Meriba.” Meriba ni ya sōko yo hafi y'i Kadeshi mu butayu bwa Tsini.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Impamvu y’ibyo ni uko mwansuzuguriye mu butayu bwa Sini, igihe imbaga yanshakagaho urwiyenzo. Nabategetse kugaragaza ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli, muvubura amazi mu rutare, nyamara musuzugura ijambo ryanjye.» Ayo mazi ni ya yandi y’i Meriba ya Kadeshi mu butayu bwa Sini.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko mwagomereye itegeko ryanjye mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntimwerekanire kwera kwanjye ku mazi mu maso yaryo.” Ayo ni yo mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayu bwa Zini.