Numbers 28:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, muyongere ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo asukwa yabigenewe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye kandi muzatura Uhoraho isekurume y’ihene ho igitambo cy’impongano y’icyaha. Izaturwa, maze yiyongere ku gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi mujye mutambira Uwiteka n'isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa na byo.