Numbers 28:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mujye munzanira aya maturo atwikwa: ibimasa bibiri n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore ibiribwa bitwikwa muzatura Uhoraho: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe. Muzahitemo kandi amatungo atagira inenge.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko mujye mutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro byoserezwa Uwiteka, by'ibimasa by'imisore bibiri n'isekurume y'intama imwe, n'abana b'intama b'amasekurume barindwi bataramara umwaka, mujye mubitamba bidafite inenge.