Numbers 29:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga, muritangaze muvuza impanda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi nta murimo unaniza muzakora. Uzababera umunsi w’impundu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Uwo munsi ubabere uwo kuvuza amahembe.