Numbers 29:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ku munsi wa gatatu, mujye muntambira ibimasa cumi na kimwe n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatatu: ibimasa cumi na kimwe, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Ku munsi wa gatatu mujye mutamba ibimasa by'imisore cumi na kimwe n'amasekurume y'intama abiri, n'abana b'intama b'amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.