Numbers 29:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mujye muntura ikimasa n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa, gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe. Muzahitemo kandi amatungo atarangwaho inenge.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko mujye mutambira Uwiteka ibitambo byoswa by'umubabwe, by'ikimasa cy'umusore n'isekurume y'intama, n'abana b'intama b'amasekurume barindwi bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge.