Numbers 30:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko umugabo namubuza kugisohoza nyuma y'uwo munsi, ni we ukwiriye guhanirwa ko umugore we atashohoje icyo yasezeranye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo mugabo natagira icyo avuga kugera bukeye, iyo mihigo y’umugore hamwe n’ayo masezerano ye, azaba abihaye guhama. Azaba abihaye ishingiro kuko nta cyo azaba yabivuzeho ku munsi yabimenye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje.