Numbers 32:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
tuyizengurutse inkuta zo kubarinda abanzi. Hanyuma tuzafata intwaro tujye imbere y'abandi Bisiraheli, tubageze aho bazatura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho twebwe tuzihutira gufata intwaro tugende imbere y’Abayisraheli kugeza ubwo na bo tuzaba tumaze kubinjiza iwabo. Abana bacu bazasigara hano mu migi y’intavogerwa, aho batazaterwa n’abaturage b’iki gihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ariko twe ubwacu twihute kwitegurira intwaro ngo tujye Abisirayeli imbere, tugeze aho tuzamarira kubageza ahabo. Kandi abana bacu bato bazabe bari mu midugudu igoteshejwe inkike z'amabuye, ngo barindwe bene igihugu.