Numbers 33:54 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzakigabanye imiryango n'amazu yanyu yose mukoresheje ubufindo, aho ubufindo buzerekana azabe ari ho buri muryango uzatura. Icyakora umuryango munini uzahabwe umugabane munini, umuryango muto uhabwe umugabane muto.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzakigabanya imiryango yanyu mukoresheje ubufindo. Umuryango urimo abantu benshi uzahabwa umugabane munini, naho urimo bake na wo uhabwe umugabane muto. Buri muntu azahabwa umugabane w’aho ubufindo buzerekana, kandi muzagabane mukurikije imiryango yanyu yo kwa ba sokuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muzaheshwe igihugu ho gakondo n'ubufindo nk'uko imiryango yanyu iri, abaruta abandi ubwinshi muzabahe gakondo ngari, abake muzabahe nto. Aho ubufindo buzategekera umuntu, abe ari ho haba ahe. Muzahabwe gakondo zanyu nk'uko imiryango ya ba sekuruza wanyu iri.