Numbers 35:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
cyangwa akamutera ikofi kubera urwango akamwica, azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. Azashyikirizwe ugomba guhōrera uwishwe kugira ngo yicwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
cyangwa akamukubita abigiranye urwango, maze akamwica, uwo uzaba yakubise, na we azicwe, kuko ari umwicanyi. Ugomba guhora, ni we ubwe uziyicira uwo mwicanyi nibahura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
cyangwa niba yaramukubitishijwe igipfunsi n'urwango agapfa, uwamukubise ntakabure kwicwa, yaba ari umwicanyi. Uhōrera amaraso y'uwapfuye ahōre uwo mwicanyi, namubona.