Numbers 36:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko nibashyingirwa mu yindi miryango y'Abisiraheli, umugabane wabo uzavanwa kuri gakondo yacu Abamanase, ushyirwe kuri gakondo y'aho bazashyingirwa, bitume gakondo yacu igabanuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibaramuka rero barongowe n’umugabo wo mu wundi muryango w’Abayisraheli, umunani wabo uzavanwa ku uwo twahawe na ba data, maze wongerwe ku uwabo mu muryango bazashyingirwamo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nibarongorwa n'umuntu wese wo mu yindi miryango y'Abisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo y'umuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu.