Numbers 36:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gihe umukobwa ahawe umunani kwa se, agomba gushyingirwa mu muryango wa ba sekuruza, kugira ngo uwo munani ugume muri gakondo yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umukobwa wese uzaragwa umunani w’umwe mu miryango y’Abayisraheli, ntashobora gushaka undi mugabo, uretse uwo mu nzu yo muri uwo muryango wo kwa se. Bityo, buri Muyisraheli wese azatunga umunani wo kwa se.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umukobwa wese uzagira gakondo yo mu muryango w'Abisirayeli wose, azarongorwe n'uwo mu muryango wo mu muryango wa sekuruza, kugira ngo umuntu wese wo mu Bisirayeli agire gakondo ya ba sekuruza.