Numbers 4:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Aroni n'abahungu be nibarangiza gutegura ibyo bintu byanyeguriwe, Abakehati bajye baza babiheke mwimuke. Ariko ntibakabikoreho kugira ngo badapfa. Ibyo ni byo bintu byo mu Ihema ry'ibonaniro Abakehati bashinzwe guheka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ingando nihaguruka, Aroni n’abahungu be bazaba barangije gutwikira Ingoro n’ibikoresho byayo byose, maze bene Kehati baze bayiheke. Ntibazakore ku Ngoro kuko byabaviramo gupfa. Ngibyo ibyo bene Kehati bashinzwe kwikorera mu ihema ry’ibonaniro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aroni n'abana be nibamara gutwikīra iby'Ahera n'ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa.“Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry'ibonaniro.