Numbers 4:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wowe Aroni n'abahungu bawe, mujye mwereka buri Mukehati umurimo agomba gukora n'umutwaro agomba guheka. Mujye mubigenza mutyo kugira ngo badakora ku bintu byanyeguriwe bagapfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahubwo muzabagenzereze mutya kugira ngo igihe bazegera ahantu hatagatifu rwose, bazarokoke be kuzapfa: Aroni n’abahungu be bazahagarika buri Mukehati iruhande rw’umuzigo we, hafi y’icyo agomba kwikorera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugira ngo babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni n'abana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo, umuntu wese umurimo we n'icyo aremērwa.