Numbers 6:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko uwo munaziri anyiyegurire bundi bushya, atambe isekurume y'intama itarengeje umwaka, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Igihe yamaze ari umunaziri mbere yo guhumana kizaba impfabusa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze yongere yiyegurire Uhoraho igihe kingana n’icyo yari yaramuteganirije. Azazana n’intama y’umwaka umwe iturweho igitambo cyo kwigorora ku Mana. Iminsi yabanjirije gusukurwa kwe, ntizabarwa, kuko ukwiyegurira Imana kwe kuzaba kwandavuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umunaziri yongere yereze Uwiteka iminsi y'ubunaziri bwe: azane umwana w'intama utaramara umwaka ho igitambo cyo gukuraho urubanza, ariko iminsi yabanje izaba ipfuye ubusa, kuko ubunaziri bwe bwahumanijwe.