Numbers 6:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ngayo amategeko yerekeye umuntu wahize umuhigo wo kunyiyegurira ngo abe umunaziri, n'amaturo agomba kuntura. Niba kandi yarahize kuntura amaturo arenze ayo, ajye ayahigura.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iryo ni ryo tegeko ryerekeye umunazireya urangije igihe cy’amasezerano ye; n’ayo ni yo maturo agomba guha Uhoraho kuko yamwiyeguriye, utabariyemo n’andi yakwitangira ku bushake bwe. Azubahiriza rero amasezerano ye, akurikije itegeko ry’ubunazireya yiyemeje gukurikiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Iryo ni ryo tegeko ry'uhiga umuhigo w'ubunaziri, n'iry'amaturo aturira Uwiteka ubunaziri bwe, utabariyeho ibyo yabasha gutura adategetswe. Umuhigo yahize awuhigure uko itegeko ry'ubunaziri bwe ritegeka.’ ”