Numbers 6:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntakiyogosheshe imisatsi cyangwa ubwanwa igihe yahize kuba umunaziri kitarashira. Gutereka imisatsi n'ubwanwa ni ikimenyetso cy'uko yanyiyeguriye akaba umuziranenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri icyo gihe cyose azaba yiyeguriye Uhoraho, azaba ari umutagatifu, kandi azareke imisatsi y’umutwe we ikure uko ishaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Mu minsi yose y'umuhigo w'ubunaziri bwe, icyuma cyogosha ntikikagere ku mutwe we. Iminsi yo kwera k'Uwiteka kwe itarashira abe uwera, areke umusatsi we uhirimbire.