Numbers 8:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abalevi batangira gukora imirimo yabo yerekeye Ihema ry'ibonaniro, bayobowe na Aroni n'abahungu be. Bityo bakorera Abalevi ibyo Uhoraho yategetse Musa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuva ubwo Abalevi batangirira mu maso ya Aroni n’abahungu be imirimo yabo mu ihema ry’ibonaniro. Abalevi babagenzereza uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Abalewi babona kwinjira gukora imirimo yabo yo mu ihema ry'ibonaniro imbere ya Aroni n'abana be. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by'Abalewi, abe ari ko babagenza.