Numbers 9:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nubwo cyamaraga hejuru y'Ihema iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire, Abisiraheli bagumaga aho ntibakomeze urugendo. Ariko igicu cyava hejuru y'Ihema bakagikurikira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe cyose igicu cyamaraga ku Ngoro, ari iminsi ibiri, ukwezi kumwe cyangwa kikahatinda kurushaho, Abayisraheli bashingaga ingando ntibagende; cyahaguruka na bo bakagenda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Naho yaba iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa umwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturo bwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumaga aho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahaguruka bakagenda.