Obadiah 1:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwari muhagaze murebēra igihe abanzi binjiraga muri Yeruzalemu ku ngufu, basahuye ubutunzi bwaho babwigabanya bakoresheje ubufindo, namwe mwagenje nka bo!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi wari wiheje uhagaze ahitaruye, ubwo abanyamahanga bamusahuraga ibye ku ngufu, abanzi bakinjira mu marembo ye, bagafindira kuri Yeruzalemu, nawe wari umeze nk’umwe muri bo!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk'uwo muri bo.