Obadiah 1:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwirata ko mutuye mu bitare ahantu hirengeye, muribwira muti: ‘Nta wabasha kutumanurayo!’ Nyamara ubwirasi bwanyu bwarabashutse!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwibone bwawe bwarakuyobeje, wowe wibera mu buvumo, ukanatura ahirengeye, wowe wibwira mu mutima wawe, uti «Ku isi ni nde wampangara?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by'urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’