Obadiah 1:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko mwa Bedomu mwe, umunsi nzabahana nzatsemba abanyabwenge banyu, mu misozi yanyu sinzahasiga n'uwa kirazira mu bafite ubushishozi.” Uko ni ko Uhoraho avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko, kuri uwo munsi nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzatsemba abanyabuhanga bo muri Edomu, n’umusozi wa Ezawu sinzawusigira umunyabwenge n’umwe!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?