Philemon 1:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
atakiri umugaragu w'inkoreragahato, ahubwo arenze kuba umugaragu, abaye umuvandimwe w'inkoramutima. Jyewe ubwanjye ni ko mubona ndetse cyane, ariko wowe uzarushaho kumubona utyo kubera imibanire isanzwe no kubera kuba umwe muri Nyagasani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by'umubiri no ku by'Umwami wacu.