Philippians 1:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gusa mujye mukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyakora, ingeso zanyu zimere nk'uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza,