Philippians 4:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubundi kandi ibyo mwanyoherereje narabishyikiriye ndetse birasaguka. Ibyo nari nkeneye byose ndabifite, kuva igihe Epafurodito yangezagaho ibyo mwamumpereye. Ni ituro rifite impumuro nziza, ni igitambo Imana yemera kandi yishimira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu mfite ibya ngombwa byose, ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n'ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk'umubabwe uhumura neza n'igitambo cyemewe gishimwa n'Imana.