Proverbs 23:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero uko atekereza ni ko ateye, aravuga ati: “Ngaho rya maze unywe”, nyamara iyo mvugo ntiba ivuye ku mutima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuko icyo atekereza ku mutima ari na ko agikora; arakubwira ati «Rya kandi unywe», ariko ntaba agushyizeho umutima!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”,Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe.