Psalms 1:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo ameze nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi, gihora cyerera igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyigere biraba. Icyo akoze cyose kiramutunganira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi,Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.Ibibabi byacyo ntibyuma,Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.