Psalms 10:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko wowe urareba, witegereza imiruho n'agahinda by'umunyamibabaro, witegura kumutabara. Utagira kirengera ni wowe yisunga, ni wowe ugoboka impfubyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara wowe ubona ishavu n’amarira, maze ukiyemeza kubyitaho; umunyantege nke arakwiragiza, kandi n’imfubyi ukayitabara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Warabibonye kuko urebera igomwa n'urwango kubishyiraho ukuboko kwawe,Umunyamubabaro akwiringira wenyine,Ni wowe ujya utabara impfubyi.