Psalms 123:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagaragu bahanga amaso ba shebuja, abaja na bo bayahanga ba nyirabuja, natwe tuyahanga Uhoraho Imana yacu, dutegereje ko aturebana impuhwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nk’uko abagaragu bahanga amaso ibiganza bya shebuja, nk’uko umuja adakura amaso ku kiganza cya nyirabuja, ni na ko natwe amaso twayahanze Uhoraho Imana yacu, dutegereje ko ari butugirire impuhwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore nk'uko amaso y'abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja,Nk'uko amaso y'umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja,Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu,Kugeza aho azatubabarira.