Psalms 131:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi. Uhoraho, sindi umwirasi, nta n'ubwo nishyira hejuru. Sinivanga mu bitandeba, nta n'ubwo nivanga mu bindenze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana, n’amaso yanjye nta cyo arangamiye; nta bwo ndarikiye ubukuru, cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona,Kandi amaso yanjye ntagamika,Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye,Cyangwa ibitangaza byananira.