Psalms 132:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagukomokaho nibakurikiza ibikubiye mu Isezerano ryanjye, nibakurikiza amabwiriza nzabaha, ababakomokaho na bo bazasimburana ku ngoma yawe iteka ryose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abahungu bawe nibakomeza isezerano twagiranye, n’amatangazo nabamenyesheje, abahungu babo na bo bazicara ku ntebe yawe y’ubwami ubuziraherezo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abana bawe nibitondera isezerano ryanjye,N'ibyo nzahamya nkabigisha,N'abana babo bazicara ku ntebe yawe y'ubwami iteka ryose.”