Psalms 141:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntunkundire gutekereza gukora ibibi, ntunkundire kwiroha mu bikorwa by'ubugome, ntunankundire kwifatanya n'inkozi z'ibibi ngo nsangire na zo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntureke umutima wanjye utwarwa n’ikibi, ngo nohoke mu bikorwa by’ubugiranabi, mfatanyije n’abantu b’abagome; sinzasogongere na busa ku byo bakunda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose,Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n'inkozi z'ibibi,Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by'ingenzi.