Psalms 17:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, unkize bene abo bantu, ni abantu b'isi badamaraye muri ubu buzima. Ubahe ibihano bikaze wabateganyirije, abana babo na bo babihanishwe, ndetse bizagere no ku buzukuru babo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho, ukuboko kwawe nikubameneshe, bave mu bantu, bacike mu bantu no ku isi. Uwo ni wo mugabane ubagenewe muri ubu bugingo! Inda yabo niyuzure ibyo wabazigamiye, n’abahungu babo babiboneho babyijute, basigarize n’abana babo bakiri ku ibere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka uwukize abantu,uwukirishe ukuboko kwawe.Ni bo bantu b'isi,Bafite umugabane wabo muri ubu bugingo.Inda zabo uzihaze ubutunzi bwawe,Bahāge abana b'abahungu,Ibintu byabo bisigare babisigire impinja zabo.